Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, u Rwanda rwakiriye ku mugaragaro abanyarwanda 328 batashye ku bushake bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , barimo abari bamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro.
Aba bari bagizwe n’imiryango 105 yanyuze ku mupaka wa Grande Barrière uhuza Goma na Rubavu.
Aba banyarwanda barimo abagabo, abagore, abasore, inkumi n’abana bato, baje biyongera ku bandi barenga ibihumbi bibiri batashye mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka, barimo 642 batahutse muri Gicurasi na 533 batahutse muri Kanama.
Hari n’abandi bari baraje mbere, barimo icyiciro cy’abantu 796 n’ikindi cy’abantu 360 bakuwe mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Aba bose bahuriye ku kugaragaza ibyishimo byo gusubira mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka myinshi baruhunze intambara zidashira no kubaho mu buzima bwa mpunzi.
Abatahutse batangaje ko ubuzima bubi bwo muri Kongo, burimo intambara zidashira, igitugu, no kubura ubwisanzure, aribyo byabateye kwihutira gutaha.
Umugore umwe watashye n’abana be babiri yagize ati:“Twifuje gutaha kuko ubuzima bwo muri Congo bwaratunanije. Intambara zidashira, ubukene, guhora duhangayitse. Twabonye ko iwacu ari ho tugomba kuba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Prosper Mulindwa, yabasabye kudacika intege no gusobanukirwa neza ibyo Leta ibateganyirije.
Aho yagize ati : “Umunyarwanda ntakwiye gukomeza kwitwa impunzi mu gihe igihugu cye gitanga amahoro n’umutekano. Babwirize n’abandi basigaye aho kugira ngo batahe, basange igihugu cyabo cyiteguye kubakira.”
Aba bahungutse bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi i Rusizi, aho bagomba kubarurwa no kwinjizwa mu buryo bwemewe bw’imibereho y’igihugu. Bahabwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku, indangamuntu, mituweri n’inkunga yo kubafasha gutangira ubuzima bushya.
Ibarura ryakozwe muri Gicurasi 2015 ryagaragaje ko mu Burasirazuba bwa Congo hari Abanyarwanda bagera ku bihumbi 208. Bamwe muri bo babuzwaga gutaha n’umutwe wa FDLR ukoresha impunzi mu bikorwa byawo birimo ubucuruzi bw’amakara, imbaho, n’urumogi.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko buri mu bikorwa byo gucyura abanyamahanga mu bice bayobora, mu rwego rwo kugarura ituze n’umutekano mu turere bifitemo imbaraga.