Muganga Chantal uherutse gutanga ikirego arega Dr. Nsabimana Ernest wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo amushinja ko yamubeshye urukundo yatsindiwe mu rukiko rwa Nyarugenge ho mu mugi wa Kigali anacibwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hagarutswe cyane ku kirego cyatanzwe na Muganga Chantal aho yashinjaga uyu wahoze ari Misitiri kumubeshye ko azamugira umugore nyuma akaza kumutenguha ibyateje abantu gucika ururondogoro kuko bwari ubwa mbere bene icyo kirego cyumvikanye mu Rwanda.
Uyu mugore yareze asaba indishyi y’akababaro hakaba hari habariwemo n’amafaranga yavugaga ko agomba kumufasha kwivuza ibikomere yasigiwe n’urwo rukundo rutashobotse.
Ku rundi ruhande Iyamuremye Maurice wari uhagarariye Nsabimana Ernest muri uru rubanza yaburanye agaragaza ko iki kirego nta shingiro gifite kubera ko Nsabimana atigeze akundana n’uwo mugore ndetse batanabanye, agasaba ko Nsabimana yahabwa miliyoni 5 Frw y’indishyi zo gushorwa mu manza n’igihembo cya Avoka.
Gusa ayo mafaranga akaba yaje kugabanwa agashyirwa kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda akaba akubiyemo ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda byo gushora Ernest mu manza zitari ngombwa ndetse n’andi nk’ayo ibihumbi 500 yo kwishyura umwavoka waburaniraga Nsabimana Ernest .
Urukiko rugaragaza ko nubwo uyu chantal avuga ko yakundanye na Nsabimana ariko icyo kirego nta shingiro gifite kandi ko nta gihamya ihari bityo ko Muganga Chantal atsinzwe n’urubanza.
Muganga Chantal yasabaga ko urukiko rwamusabira indishyi y’akababaro ingana na miyoni 4o6 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga yavugaga ko akubiyemo ayo gukomeza kumufasha kwivuza ibikomereye by’urukundo yasigiwe na Nsabimana Ernest.