Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi w’ejo, Perezida Donald Trump yatangaje ko adashyigikiye na gato umugambi wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, n’abo bafatanyije mu ishyaka ry’abahezanguni, bashaka kwigarurira burundu agace ka West Bank.
Trump yagize Ati: “Sinzabyemera. Nta buryo na bumwe bizaba. Birahagije, bigomba guhagarara.”
Aya magambo yaciye ibintu cyane, cyane ko aje mu gihe Netanyahu yari agiye kugera muri Amerika ngo ageze ijambo rye ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York.
Icyakora, Trump ntiyavuze niba iby’uyu mwanzuro yaba yarabivuganye na Netanyahu.
Yagize Ati: “Nibyo, ariko sinzabyemera. Naba naba narabimubwiyeho cyangwa se ntarabimubwiye, ntabwo nemera ko Israel yigarurira West Bank.”
Mu gihe Israel ikomeje kwagura ibikorwa byayo by’ubwubatsi ku butaka bwa Palestine, hashize amezi make Inteko Ishinga Amategeko ya Israel yemeje umwanzuro udafite gitangira usaba ko West Bank yafatwa nk’igice cya Israel.
Uyu mwanzuro waturutse kuri Bezalel Smotrich, Minisitiri w’Imari unabarizwa mu ishyaka rya Netanyahu, akaba n’umwe mu bayobozi bo mu mitwe y’abahezanguni batuye mu midugudu itemewe n’amategeko ya mpuzamahanga.
Smotrich aherutse gutangaza ko azubaka inzu ibihumbi ku butaka bwigaruriwe n’igihugu cye muri West Bank, ashimangira ko ibi bizafasha guhashya igitekerezo cyo gushyiraho Leta ya Palestine.
Yagize Ati: “Ubu nta kintu cyitwa Leta ya Palestine tugomba kwemera.”
Ibi bikorwa birenga ku mwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera rwavuze ko kwigarurira ubutaka bwa Palestine binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, rugasaba ko ibikorwa byo kubaka bihagarara ndetse ubutaka bugasubizwa ba nyirabwo.
Kurundi ruhande ariko mu busanzwe, Israel yagiye ishingira cyane ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’igisirikare n’ubutasi, cyane cyane mu bikorwa biyifasha gukomeza intambara muri Gaa, West Bank ndetse n’ahandi.