Minisiteri ishinzwe ibiza mu Burusiya yatangaje inkuru ibabaje y’inkongi ikomeye yaturutse ku mpanuka ya gari ya moshi, yabereye mu gace ka Smolensk gaherereye mu Burengerazuba bw’igihugu.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, ku muhanda munini werekeza mu gihugu cya Belarus, ahitwa Vitebsk.
Amakuru atangazwa n’iyo minisiteri avuga ko gari ya moshi yari itwaye ibisukika birimo lisansi, yagonze ikamyo ku birometero 45 uvuye mu mujyi wa Smolensk, bigatera inkongi ikaze yahise ifata ibice byinshi bya gari ya moshi.
Uwari utwaye ikamyo yahise yitaba Imana, binavugwa ko yabaye nyuma yuko ukwirengagiza ibyapa n’ibimenyetso byari bimuburira ko hari gari ya moshi igiye gutambuka.
Abatangabuhamya bari aho bavuga ko yagerageje kwihuta ngo yambuke umuhanda wa gari ya moshi, ariko birangira abuze akanya gato ngo ayisige, bigateza iyo mpanuka yaje kuba icyago gikomeye.
Abantu babiri bari batwaye gari ya moshi bakomeretse bikomeye, ubu bakaba bajyanwe mu bitaro byegereye aho byabereye, mu gihe ingendo za gari ya moshi muri ako gace zahise zihagarikwa by’agateganyo kugira ngo hatagira ikindi cyago gikurikiraho.
Iyi gari ya moshi yari igizwe n’ibice 18, aho 16 byavuye ku murongo w’umuhanda wa gari ya moshi. Muri byo, 12 byari bitwaye lisansi na 4 byari byikoreye imbaho. Ibi byatumye umuriro wibasira ibice byinshi by’iyo gari ya moshi, bigatuma inkongi ikomera.
Guverinoma y’u Burusiya yohereje imashini zidasanzwe 10 zitanga ubutabazi burimo kuzimya umuriro, harimo na gari ya moshi yihariye yagenewe kuzimya inkongi, kugira ngo irwanye icyo kibazo cyari gikomeje gufata indi ntera.