Mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’umukecuru w’imyaka 64 wafunzwe akekwaho kurandura imyumbati y’uwo abereye mukase, amakuru yizewe avuga ko yafashwe amafoto ari mu murima w’abandi.
Ibi byabaye nyuma y’uko habayeho amakimbirane hagati y’uyu mukecuru n’umuhungu abereye mukase, biturutse ku murima se w’uyu musore yamuhaye.
Mukase ntiyabyishimiye, baza no kujya mu nkiko, urukiko ruza gufata umwanzuro wemeza ko umurima ari uw’umugore basezeranye mu mategeko.
Nubwo urukiko rwari rumaze gufata umwanzuro, uwo musore yari amaze kuhahinga imyumbati. Bitamaze igihe, byaje kurangira umurima ugiwemo n’uyu mukecuru waranduye ibiti bisaga 120.
Nyuma yo kubarura ibyangijwe, hamenyekanye ko bihagaze ibihumbi 300 Frw, umukecuru ategekwa kubyishyura.
Uwo mukecuru yanze kwishyura, maze uwo musore ajya gutanga ikirego muri RIB. Bukeye bwaho, uyu mukecuru yongeye gusubira mu murima arandura ibiti 26 by’imyumbati, ariko iyi nshuro yo afatirwa mu cyuho, umwe mu baturage yahise amufata amafoto n’amashusho.
Byarangiye uwo mukecuru nawe yitabaje RIB avuga ko yafotowe atabiherewe uburenganzira, ariko icyo kirego nticyamuhiriye kuko yari yamaze kuregwa icyaha cyo kwangiza imyaka y’undi, bituma ahita atabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ko umukecuru afunze, akekwaho kwangiza ibiti 126 by’imyumbati, kandi iperereza rirakomeje.
Amakuru dukesha umuseke avuga ko nyuma y’ifungwa ry’uwo mukecuru, umugabo we yahise ajya ku mwana we, amuha ibihumbi 300 Frw imbere ya noteri mu rwego rwo gushaka ubwumvikane ngo umugore we afungurwe.