Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kidafite umugambi wo kugaba ibitero ku bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) cyangwa NATO, ariko aburira ko Moscow izihimura mu gihe cyose yakorerwa yashotorwa.
Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 27 Nzeri 2025, Lavrov yavuze ko “ibitero by’ibitekerezo n’iby’amagambo ” ku Burusiya “bikomeje kwiyongera.”
Avuga ku byerekeye Israel, Lavrov yavuze ko nubwo u Burusiya bwamaganye ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023, “nta busobanuro” bushobora gutangwa ku “kwicwa kinyamaswa” kw’Abanyapalestina muri Gaza cyangwa ku migambi yo kwigarurira Ubutaka bwa Cisjordanie (West Bank).
Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas, nibura abantu 65,926 bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel. Mu gitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira, abantu hafi 1,200 barishwe abandi 251 bajyanwa bunyago muri Gaza. Lavrov yanenze kandi ibitero Israel igaba ku bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko bishobora “guhungabanya” umutekano w’akarere.
Ku bijyanye na Iran, Lavrov yavuze ko ibihugu by’Uburengerazuba byasenye inzira ya dipolomasi nyuma y’uko umushinga wa nyuma w’u Burusiya n’u Bushinwa wo guhagarika icyemezo cyo gusubizaho ibihano usenyutse ku wa Gatanu. Yise iki gikorwa “ikitemewe n’amategeko.” Ibyo bihano byari biteganyijwe gutangira ku wa Gatatu.
Moscow yahakanye kugira uruhare mu kohereza za drone ku bibuga by’indege byo muri Denmark, ivuga ko ibyo byakozwe n’umuntu ubimenyereye ariko nta bimenyetso bihari byerekana uruhare rw’u Burusiya.
Mu gihe kimwe, Estonia yashinje u Burusiya kwinjira mu kirere cyayo n’indege, mu gihe NATO yitegura imyitozo yo kwirwanaho mu kirere cy’u Buholandi mu gusubiza ku zindi drone z’u Burusiya zagaragaye mu kirere cya Pologne.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko ibihugu bya NATO byarasaho indege z’u Burusiya zica mu kirere cyabyo. NATO nayo yaburiye ko izakoresha “uburyo bwose bushoboka bw’ingabo n’ubutari ubw’ingabo” mu kwirwanaho mu gihe cy’ibikorwa bishotorana nk’ibi.
Trump kandi yahinduye imvugo ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya, avuga muri iki cyumweru ko Kyiv ishobora “kubohora ubutaka bwose bwa Ukraine.”
Lavrov kandi yanenze ibihugu by’Ubwongenza n’ubufaransa kuba byaratinze kwemeza Palestina nk’igihugu, avuga ko bisa n’aho byategereje igihe kirekire kuko byibwiraga ko igihe bizabikorera Palestina izaba itakibaho, bityo guha agaciro Palestina nk’igihugu ntibibe bigifite icyo bimaze.