Imiryango yo mu duce twinshi two mu turere twa Matete na Limete mu mujyi wa Kinshasa ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho imvura yaguye mu kwezi kwa Kamena ya 2025, irashinja leta kubatererana.
Iyi miryango yagizweho ingaruka zikomeye, iravuga ko yumva yaratereranywe na Leta. Aba baturage, bari baratakaje byose muri iyo mvura nyinshi yagauye muri iki gihugu , bavuga ko nta bikorwa by’iterambere cyangwa iby’isuku birakorwa kugira ngo hizerwe umutekano w’ibi bice byugarijwe.
Impungenge zaba baturage zishingiye ku kuba hagiye kwinjirwa mu bihe by’imvura, abantu ibihumbi bakaba bashobora kongera kwisanga mu myuzure ikaze.
Kubera kubura ibikorwa bya Leta, imiryango imwe iri kwirwanaho ku buryo bwayo, kenshi butanoze. Urugero, mu mudugudu wa Maziba, bamwe mu baturage bari gukusanya imyanda bakayigira nkurukuta rwazabafasha guhanga n’amazi.
Abaturage bari kwifashisha amakarito mu gutwara ibitaka ndetse n’indi myanda yasizwe n’imyuzure iheruka muri iyi midugudu yo mu murwa mukuru wa Congo, Kinshasa.
Aba baturage bashinja igice kinini cy’izi ngaruka ku guhagarika gahunda yo kubaka imiyoboro yagombaga kugeza amazi mu mugezi wa Ndjili. Mathieu Katshinadi, wagizweho n’ibi byago, aratakambira ubutegetsi ngo bwihutishe isubukurwa ry’uyu mushinga w’ingenzi.
Na none, Mamie Tshiyoyi, undi muturage, yerekana ko n’ubwubatsi budafite igenamigambi biri mu byangiza umugezi ukaba nyambere mu guteza ibibazo by’imyuzure bivamo isenyuka ry’amazu.
Hashize amezi make, Leta isabye abaturage batuye mu bishanga kwimukira ahantu hizewe kugira ngo barindwe ibyago, ariko iyi gahunda ntacyo yigeze ikemura cyane ko nta buryo bufatika bwashyizweho bw’uburyo izakorwamo nk’aho bazimukira n’ibindi.