Minisitiri w’Intebe wa Mali,Abdoulaye Maiga, yatangarije inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko Ukraine itera inkunga imitwe y’iterabwoba binyuze mu kuyigezaho indege zitagira abapilote (drones) zitwara ibisasu.
Izi drones ngo zikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije guhungabanya umutekano.
Mu ijambo rye ryatambutse ku mugaragaro ku wa Kane w’icyumweru gishize, Maiga yasabye ibihugu byo mu Burengerazuba guhagarika kohereza intwaro muri Ukraine, avuga ko iyo nkunga ikomeje kwifashishwa mu bikorwa bishobora gutera impagarara ku rwego mpuzamahanga.
Aho yagize ati: “Ubutegetsi bwa Ukraine bwahindutse umwe mu batanga drones ziturikana n’ibisasu ku mitwe y’iterabwoba ku isi yose. Ibyo bihugu bikomeje kuyifasha bikwiye kubihagarika kuko bishobora kugira uruhare mu kongera iterabwoba mpuzamahanga.”
Ibi birego byakajije umurego nyuma y’uko Mali icanye umubano wa dipolomasi na Ukraine muri Kanama 2024.
Icyo gihe, Mali yashinjaga Ukraine kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyahitanye abasirikare bayo bari mu butumwa bwo gucunga umutekano i Tinzaouaten, hafi y’umupaka wa Algérie.
Guverinoma ya Mali yavuze ko icyo gitero cyatewe inkunga n’abategetsi ba Ukraine, barimo umuvugizi w’Urwego rw’Ubutasi bw’Ingabo, Andrey Yusov, ndetse n’uhagarariye Ukraine muri Senegal, Bwana Yury Pivovarov.
Abo bombi ngo bagaragaje ku mugaragaro ko bashyigikiye imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano muri Mali.
Ibyatangajwe na Minisitiri Maiga bihura n’ibyavuzwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, wavuze ko Ukraine iri gutera inkunga abarwanyi b’inyungu zayo mu bihugu bya Afurika bifitanye umubano n’u Burusiya.
Ukraine, ku rundi ruhande, yamaganye ibyo birego byose. Ibinyujije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri ya dipolomasi yayo, yavuze ko nta nkunga na ntoya yigeze itanga ku mitwe yitwaje intwaro mu Majyaruguru ya Mali, haba mu buryo bw’ibikoresho bya gisirikare cyangwa ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose.