Mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru y’abanyerondo babiri b’umwuga batawe muri yombi bacyekwaho kwiba iduka barindiraga umutekano .
Aba banyerondo, umwe w’imyaka 19 n’undi w’imyaka 25, bakekwaho kwinjira mu iduka rya Bankundiye Odette riri mu isantere ya Banda, bakiba ibicuruzwa bitandukanye.
Iri sanganya ryabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Nzeri 2025, ahagana saa saba n’igice, ubwo Perezida w’abacuruzi bo mu isantere ya Banda yahamagaraga nyiri iduka amumenyesha ko hari ikibazo gikomeye kibaye ku nyubako ye.
Agezeyo, yasanzeyo abanyerondo babiri bamaze gufatwa na mugenzi wabo,ubwo basohokaga mu iduka bitonze.
Bankundiye Odette avuga ko atari ubwa mbere yibwe n’aba banyerondo, kuko yari amaze iminsi atakambira ubuyobozi asaba ko hakorwa iperereza, nyuma yo kubona ibicuruzwa bye bigenda bigabanuka atazi uburyo biburamo;kandi ngo nta kimenyetso cy’uko bishe urugi cyangwa batoboye igice na kimwe, ku buryo byamucanze.
Ati: “Ni ubwa gatatu banyiba. Uburyo babikoragamo ni ubwa gihanga, kuko nta kintu na kimwe nasangaga cyangiritse. Buri gihe naburaga ibicuruzwa nkibaza aho bijya bikanyobera. Ubu banyibye amafaranga 330,000 Frw na za likeri eshanu za 7,500 Frw buri imwe.”
Yakomeje agira ati: “Nafashe ideni muri SACCO kugira ngo ntangire ubucuruzi. Icyifuzo cyanjye ni uko banyishyura ibyo bibye, nkazabona uko nishyura ideni ryari rimaze kuntera igitutu.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rangiro bwemeje aya makuru.Aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Bwana Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko aba banyerondo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, kandi ko iperereza rigikomeje.
Yagize ati: “Birababaje cyane kubona abantu bahawe inshingano zo kurinda umutekano ari bo bawuhungabanya. Ibi bitesha agaciro gahunda yo gukoresha abanyerondo b’umwuga. Nibahamwa n’icyaha, bazahanwa bikwiye kandi bavanwe ku rutonde rw’abemerewe gukora ako kazi.”
Abaturage bo muri ako gace barasaba ko habaho isuzuma ryimbitse ku mikorere y’abanyerondo, kugira ngo bizere ko abo babaha amaso y’ijoro ari abantu bifitemo ubunyangamugayo, aho kuba abatekamutwe biyoberanya.