Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko yizeye ko u Rwanda rutazasubira gusabwa guha inzira yizewe abacanshuro bafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko byabaye mu kwezi kwa Mutarama, kuko ibyabaye icyo gihe bitabaye isomo, dore ko Leta ya Congo yakomeje gukoresha abo barwanyi.
Minisitiri Nduhungirehe yabivugiye mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, asubiza ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu cya RDC, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, wemeye ko igihugu cyakomeje kwifashisha abacanshuro.
Nduhungirehe yagize Ati: “Ni muri Congo gusa Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano ashobora kwiyemerera ko yashyize mu gihugu cye abacanshuro, mu gihe ibyo bitemewe n’amategeko mpuzamahanga, by’umwihariko Amasezerano ya OUA/UA yo mu mwaka 1977 ndetse n’Amasezerano ya LONI yo mu mwaka 1989.”
Yakomeje yibutsa ko ubwo abacanshuro baherukaga kurwana bafatanyije n’ingabo za FARDC, batsinzwe ndetse banakozwa isoni n’inyeshyamba za M23 muri Goma mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka. Nyuma yaho, bahawe inzira banyuze mu Rwanda basubira mu bihugu byabo.
Ariko aho kugira ngo ibyo bibabere isomo, yavuze ko Leta ya Congo yongeye kwiyambaza abacanshuro.
Yagize Ati: “Mu by’ukuri, nyuma yo gutsindwa ku buryo busesereza kw’abacanshuro b’Abanyaromaniya i Goma mu mpera za Mutarama 2025, abacanshuro bigeze guhabwa inzira banyuze i Kigali, ubu noneho Leta ya RDC yongeye gukodesha abacanshuro b’Abanyacolombiya biciye muri ‘Blackwater’, sosiyete yo muri Amerika.”
Yakomeje agaragaza ko iyi migirire inyuranyije n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe n’amahame yashyizwe mu Itegeko ry’i Doha ryashyizweho umukono hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.
Yavuze Ati: “Ibi, nta gushidikanya, binyuranyije n’umutwe n’umwuka w’Amasezerano y’Amahoro ya Washington ndetse n’Itegeko ry’Amahame ry’i Doha. Kandi nizeye ko u Rwanda rutazasubira gusabwa korohereza isubizwa mu bihugu byabo ry’irindi tsinda ry’abacanshuro.”
Muri Mutarama ubwo ingabo za AFC/M23 zari zimaze gufata umujyi wa Goma, mu batsinzwe harimo n’abacanshuro b’Abanyaburayi bakodeshejwe na Leta ya Congo ngo bafashe FARDC. Bagera hafi kuri 300 bambuwe intwaro nyuma boherezwa mu bihugu byabo banyuze mu Rwanda.