Umunyapolitiki wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yakatiwe urwo gupfa adahari kubera ibyaha by’intambara n’iby’ubugambanyi yari akurikiranweho
Ibi bishingiye ku birego bimushinja ko Kabila ashyigikiye umutwe wa M23, umutwe witwaje intwaro leta ya Congo ishyira mu ihungabanye umutekano w’abaturage bayo nubwo wo uvuga ko uharanira kwibohora kw’abaturage.
Kabila yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare ku byaha by’ubugambanyi, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’iby’intambara, birimo kwica, gufata ku ngufu, gutoteza no guteza imvururu. Kabila iahakana ibyaha ashinjwa nubwo atigeze yitaba iburabera na rimwe.
Uwo wahoze ari Umukuru w’Igihugu yavuze ko urubanza rwe “rwaciwe ku bushake nta butabera bubayemo” ndetse avuga ko urukiko rwahindutse “igikoresho cyo gukandamiza.” Ntihazwi aho aherereye muri iki gihe.
Joseph Kabila, w’imyaka 54, yamaze imyaka 18 ku butegetsi muri DRC, asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari warashwe mu mwaka 2001. Mu mwaka 2019, yahaye ubutegetsi Félix Tshisekedi, ariko nyuma baza gushwana ku mpamvu z’amakimbirane ya politiki, bituma Kabila afata icyemezo cyo kujya mu buhungiro.
Mu kwezi kwa Mata ya 2025, Kabila yavuze ko yifuzaga gufasha gushakira umuti intambara n’ubwicanyi byo mu burasirazuba bwa Congo, maze muri Gicurasi uyu mwaka agaragara mu mujyi wa Goma wari uri mu maboko ya M23.