Kenya yarangije gahunda y’uburyo izishyura imyenda y’u Bushinwa mu buryo bworoshye ibinyujije mu kureka kwishyura mu Madorali ya Amerika ikishyura mu ma yuan y’u Bushinwa mu rwego rwo kugabanya inyungu zishyurwa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari John Mbadi kuri uyu wa Kabiri.
Izo mpinduka zizakuraho inyungu zari zishingiye ku madolari (zihora zihindagurika) ku nguzanyo eshatu zatanzwe na Banki ya Exim y’u Bushinwa, igatuma zigabanywa zikajyana n’igihe mu rwego rwo gukurikiza igipimo gito cy’inyungu zishingiye ku mafaranga y’Ama-yuan, bizatuma igihugu kizigama hafi miliyoni 215 z’amadolari buri mwaka, nk’uko Mbadi yabibwiye abanyamakuru.
Iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika cyafashe izo nguzanyo eshatu zingana na miliyari 5 z’amadolari mu mwaka 2014 na 2015, zigenewe kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugezweho uva mu mujyi wa Mombasa ugera ahantu hafi y’umujyi wa Naivasha mu gice cy’inyuma y’imisozi ya Rift Valley.
Imibare yo muri Minisiteri y’Imari yagaragaje ko umwenda wari usigayekugeza muri Kamena umwaka ushize wanganaga na miliyari 3.5 z’amadolari. Gusa u Bushinwa ntacyo buratangaza kuri iyo mpinduka y’ikoreshwa ry’ifaranga.
Uretse kugabanya igitutu cy’inyungu, abayobozi ba Kenya bavuga ko impamvu bashingiyeho bahindura ifaranga ari uko imyenda ya Kenya ibarirwa cyane mu madolari, bikaba byongera ibyago by’ihindagurika ry’ifaranga n’inyungu. Nk’uko abayobozi babivuga, hafi 68% by’imyenda ya Kenya yo hanze ibarirwa mu madolari.
Ubutegetsi bwa William Ruto bumaze igihe bugerageza kugabanya imyenda yose, ubu iri hafi kugera kuri 70% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), kugira ngo byorohereze igihugu kwishyura.
Kenya iri no mu nzira yo gukusanya amafaranga binyuze mu kugurisha inyungu z’amafaranga yinjira (revenue securitization), mu rwego rwo kubona amafaranga yo gukomeza imishinga minini nk’ukongera uburebure bw’umuhanda wa gari ya moshi ukava Naivasha ukagera ku mupaka wa Uganda, ndetse no kuvugurura ikibuga cy’indege cya Nairobi.