Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) wari watawe muri yombi na polisi y’u Burundi nyuma yo kurenga umupaka bitamuturutseho nk’uko byatangajwe na RDF, yarekuwe.
Inkuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musirikare w’u Rwanda ryemejwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu itangazo ryasohotse ku wa 24 Nzeri 2025, aho ryagirage Riti: “None tariki 24 Nzeri 2025, Sgt SADIKI Emmanuel, umushoferi wa RDF, yambutse atabigambiriye umupaka wa Gasenyi-Nemba yinjira mu Burundi aza gufungwa na Polisi y’u Burundi.”
RDF yakomeje ivuga ko uyu musirikare mu Ngabo z’u Rwanda yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo muri Komini ya Busoni mu Ntara ya Butanyerera.
Muri iri tangazo, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi bwagaragaje ko ‘RDF’ yababajwe n’iki kibazo cyabaye ku mupaka, kandi ko izakoresha uburyo bwa ngombwa bwa dipolomasi hamwe na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uyu musirikare atahe.”
Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘Umunota’ avuga ko uwo musirikare wari ufungiwe mu Burundi yemeje ko yarekuwe kandi yasubiye mu Rwanda. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yabwiye icyo kinyamakuru ati: “Yaraje, bamuzanye.”
Ifungwa ry’uyu musirikare ryabanje gutangazwa n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi(FDNB), mu itangaza cyasohoye kuri uyu wa Gatatu wa tariki 24 Nzeri 2025, aho cyavuze ko yafatiwe muri komine Busoni ho muntara ya Butanyerere ahahoze ari muri Kirundo mu masaha ya saa sita z’ijoro.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi muri ibi bihe ntiwifashe neza kubera ahanini amakimbirane yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo asa nk’ayahungabanyije ubumwe n’umutekano by’aka karere gusa n’ubundi kuva habaho igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu mwaka 2015 umubano wifashe nabi cyane hagati y’ibi bihugu by’abaturanyi.
Igihugu cy’u Burundi kivuga ko abashatse guhirikara ubutegetsi mu mwak 2015 (RED Tabara) bari ku butaka bw’u Rwanda ndetse banashyigikiwe na Leta y’iki gihugu mu gihe bawushinja kubangamira ituze ry’Abarundi inshuro nyinshi kandi mu bihe bitandukanye.