Igihugu cya Somalia kigiye gutangiza ururimi rw’Igiswahili mu mashuri rukaba ururimi rusanzwe rukoreshwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika nk’uko Perezida w’iki gihugu yabitangaje.
Ubusanzwe, mu mashuri yisumbuye yo hirya no hino mu gihugu, Icyongereza ni cyo gikoreshwa mu masomo menshi, naho Icyarabu kikaba ari cyo cyonyine cyari rurimi rugikurikizwa mu mashuri kugeza ubu.
Perezida Hassan Sheikh Mohamud yatangaje ko Igiswahili na cyo kigomba kwigishwa mu mashuri no muri za kaminuza, ubwo yavugiraga mu nama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iri kubera mu murwa mukuru, Mogadishu.
Perezida Mohamud yagize ati: “Za kaminuza z’igihugu, cyane cyane Kaminuza Nkuru ya Somalia, zigomba gushyira imbaraga mu guteza imbere ururimi rw’Igiswahili, kuko ari rwo rurimi rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
Somalia yinjiye ku mugaragaro muri uyu muryango ugizwe n’ibihugu umunani umwaka ushize, igamije guteza imbere ubukungu nyuma y’intambara yamaze imyaka irenga 30. Igiswahili gifite abarenga miliyoni 200 bakivuga, kikaba kiri mu ndimi 10 zivugwa cyane ku isi.
Amoko atandukanye y’ururimi rw’Igiswahili asanzwe avugwa ku nkombe z’amajyepfo ya Somalia, kandi uru rurimi rwagiye rukoreshwa cyane mu gihugu mu myaka yashize kimwe mu byavuye mu ntambara yo mu mwaka 1991.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bahungiye muri Kenya, aho benshi muri iki gihugu bavuga Igiswahili cyane cyane abanyuze mu mashuri ya Kenya.
Uko ibintu byagiye bituza muri Somalia mu myaka micye ishize, bamwe mu bazi Igiswahili batangiye kugaruka mu gihugu cyangwa gukomeza kugira imikoranire n’imiryango yabo yo mu rugo.
Kugeza mu mwaka 2016, Icyarabu ni cyo cyakoreshwaga mu mashuri abanza, naho Icyongereza kigakoreshwa mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza.
Ubu, integanyanyigisho y’amashuri abanza yigishwa mu rurimi rw’Igisomali, mu gihe integanyanyigisho y’amashuri yisumbuye na kaminuza hakoreshwa Icyongereza naho Icyarabu kigakoreshwa mu mashuri ya kisilamu (madrassa).