Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA) hamwe n’ishyirahamwe rikomeye ry’amakipe y’i Burayi, European Football Clubs Organisation (EFC), rihagarariye amakipe arenga 800 yo mu cyiciro cya mbere, bamaze kumvikana kuri gahunda nshya yo kugurisha uburenganzira bwo kwerekana imikino yabo mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere.
Iyo gahunda iteganya ko buri cyumweru cy’imikino hazaba umukino umwe uzajya werekanwa n’urubuga mpuzamahanga rwa “streaming”, ruzahatana mu kugura uburenganzira bwo kwerekana “umukino watoranyijwe ku isi yose” uzajya ukinwa buri wa kabiri mu ijoro.
Uburenganzira kandi bwo kwerekana muri za shampiyona eshanu zikomeye i Burayi ni ukuvuga u Bwongereza, Esipanye, Ubutaliyani ndetse n’u Bufaransa buzajya bugurishwa icyarimwe, bikaba bishoboka ko urubuga rumwe nka DAZN, Prime Video cyangwa Netflix rwagura uburenganzira bwo kwerekana imikino muri ibyo bihugu byose icyarimwe.
UEFA yizeye ko ubu buryo bushya buzazamura agaciro k’imikino ya Champions League, Europa League na Conference League, ikava kuri miliyari £2.9 ikagera kuri miliyari £4.5 ubwo amasezerano mashya ya televiziyo azaba yemejwe. Ibyo bishobora gutuma amakipe yo mu Bwongereza akora urugendo rurerure muri Champions League yiteze kunguka hejuru ya miliyoni £150 avuye mu mikino y’i Burayi.
Arsenal yabonye asaga miliyoni £98 ubwo yageraga muri ½ cya Chempions League mu mwaka ushize, mu gihe amakipe akomeye atandatu yo mu Bwongereza (Big Six), kubera amateka yayo mu mikino y’i Burayi, ashobora kubona hagati ya miliyoni £70 na £75 mbere y’uko atangira gukina.
UEFA vuba aha yari yatangaje ko igiye guhagarika gukorana n’ishami ryayo ryari risanzwe rikora isoko n’iyamamazabikorwa, TEAM, kugira ngo ishyire mu mwanya waryo sosiyete y’Abanyamerika Relevent Football Partners, izwi cyane mu gutegura ibitaramo bikomeye by’umupira w’amaguru birimo na Premier League Summer Series.
Iyi gahunda nshya, mu gihe hazaboneka urubuga ruzatsinda isoko, izatuma urwo rubuga rwa “streaming” mpuzamahanga rujya rwerekana umukino umwe buri cyumweru cy’imikino kugeza muri ½ cy’irushanwa. Ariko hazashyirwaho umupaka w’inshuro ikipe imwe ishobora gutoranywa