Mu mpera z’icyumweru gishize hongeye kwaduka imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokasi ya Congo(FARDC) na Wazalendo muri Gurupoma ya Shikito mu mugi wa Kamituga muri Kivu y’Amajyepfo.
Abagize sosiyete sivili muri aka gace bagize Bati: “Ibintu biratuje ariko, umubare w’abapfuye ni babiri, umusirikare na komanda wa polisi mu mujyi, ndetse n’abasivili batanu bakomeretse.”
Amakauru yemeza ko muri iyi mirwano hanabaye ibindi bikorwa bibi birimo gusahura amaduka n’amabutike, ibicuruzwa biratwarwa ndetse n’ibindi bikorwa by’abaturage birangizwa.
Akanama gashinzwe umutekano mu Mujyi wa Kamituga, kayobowe na Meya Alexandre Bundya Mpila, katangaje ko iyi mirwano yapfiriyemo abantu babiri mu gihe abandi batanu bakomeretse.
Ni kenshi AFC/M23 yagiye ivuga ko itazihanganira ibikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage aho biyemeje kuzaruhuka ari uko basubije ibintu ku murongo ndetse bakanabohora Congo nk’uko babivuga.
Perezida Félix Tshisekedi aherutse kongera kwikoma u Rwanda n’umukuru w’igihugu wacyo mu kugira uruhare mu muteka muke w’ibice by’Iburasirazuba bwa Congo nubwo kenshi u Rwanda n’abategetsi barwo babyamaganira kure.