Umuriro ukomeje kwaka hagati ya DC Clément wa Isibo FM, n’umunyamideli Alliah Cool nyuma y’uko Alliah Cool yerekanye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Barbus akibasigwa n’uyu munyamakuru anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram aho yanditse amagambo yakorogoshoye uyu munyamideli.
DC Clément yanditse kuri Instagram Ati: “Aho kurata imodoka y’Inkongomani nitwa umukire i Nyarugenge, umwana w’i Gitwe naguma kuri Kateripilari yambaye i Nyarwanda.”
Yakomeje agira Ati: “Ndakubwira ukuri ko igitutu cyo kwemeza kizahitana abantu i Nyarugenge. Kanigire kwibagarira imyumbati hano i Gitwe akavura kaguyee…”
Aya magambo arimo imizimizo myinshi yashituye bikomeye Alliah Cool , wayafashe nk’aho ari we wabwirwaga.
Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Alliah Cool yanditse agaragaza ko atishimiye amagambo ya DC Clément, anavuga ku nkomoko ye.
Yagize Ati: “ U Rwanda ni igihugu cyiza kandi twese dukunda. Benshi muri twe twakuriye mu Rwanda kubera ko tutagize amahirwe yo gukurira iwacu muri Congo.
Yakomeje agira Ati: “Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakorera no kuhatungira mu mahoro n’umutekano. Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga, ubwitange n’amaraso y’abasore n’inkumi za M23(forever grateful).”
“Niyo mpamvu kuba twagira umutungo cyangwa tukabona uburenganzira ku gihugu cyacu bitagateshejwe agaciro na gato. Buriya rero wa kina n’ ibindi bintu byinshi ariko ntiwakina n’ inkomoko y’ umuntu. (Ikosa rikomeye)
Ubutaha mujye mukina indi mikino apana iy’ ibihugu cyane ko inyota yokuba aho turi uyu munsi ushobora no kuba udafite n’ icyo wowe uyiziho. Imodoka nubwo wayitungira mu gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibaza ko Congo ariyo igomba gutuma ikintu gita agaciro.”
Iyi modoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Brabus G wagon igura asaga Miliyoni 500Rwf.
Nyuma yo kubona ubwo butumwa bwa Alliah Cool , umunyamakuru DC Clément na we yavuze ko yitangiraga igitekerezo bisanzwe ko atari agamije kuvuga kuri Alliah Cool .
Kanda aho hasi urebe ubutumwa bwabo banditse kuri Instagram:
https://www.instagram.com/p/DP1YIpVAu-t/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=bWY2YWJ5Y2VkY2V6
https://www.instagram.com/p/DP0nKSnCEcG/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=MWU1Zzh0dGw5eXFicw==
https://www.instagram.com/p/DP12s7uCOsf/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=ZHp2c2IybmluZGFy