Mu gihugu cya Nigeriya hatawe muri yombi abasirikare 16 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru mu ngabo z’iki gihugu nyuma y’uko baketsweho gutegura guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu burangajwe imbere na Bola Ahmed Tinubu.
Amakuru ava umuri iki gihugu avuga ko aba basirikare bafite amapeti guhera ku rya Captain kugeza ku rya Brigadier General, batawe muri yombi bigizwemo uruhare n’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Nigeriya (DIA) ndetse n’izindi nzego z’umutekano.
Umwe mu bayobozi b’ubutasi bw’igihugu yahishuye ko “ba Ofisiye 16 barimo bategura coup [d’état]. Ubuyobozi bwahisemo kubitangaho amakuru bwigengesereye mu rwego rwo kwirinda guca igikuba.
Uyu muyobozi yunzemo ko bariya basirikare bari bamaze iminsi bakora inama za rwihishwa, mu rwego rwo kurebera hamwe uko bashyiraho ubutegetsi bwa gisirikare.
Amakuru akomeza avuga ko bariya ba Ofisiye bateganyaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bola Tinubu ku wa 1 Ukwakira, umunsi Nigeriya yizihirijeho imyaka 65 imaze ibonye ubwigenge.
Ubwo muri Nigeriya habaga ibirori by’ubwigenge akarasisi ka gisirikare kahagaritswe ku munota wa nyuma, nyuma y’inama zatanzwe n’umujyanama mu by’umutekano w’igihugu ndetse n’abagaba bakuru b’ingabo bari bamaze kumenya ko mu gihugu hashobora kuba ikibazo.
Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Nigeriya bwaherukaga gutangaza itabwa muri yombi rya bariya basirikare nk’igikorwa cyoroheje cy’imyitwarire” gifitanye isano n’ibikorwa by’imyitwarire mibi ndetse no kutubahiriza amabwiriza ya gisirikare.
Asiwaju Bola Ahmed Adekunle Tinubu ni perezida wa Nigeriya kuva mu mwaka 2023, nubwo afite imyaka 73 akunze guhura n’ibibazo by’ubuzima ndetse no mu ruhame ni kenshi agaragara nk’udakomeye ibyasubije inyuma y’igihugu ndetse akaba atishimiwe na benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane urubyiruko.