Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Eddy Kenzo, yagaragaje ko Umunyapolitiki akaba n’umunyamuziki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka ‘Bobi Wine’ akimukunda kandi ko uretse Politike nta kindi bapfa.
Edrisah Kenzo Musuuzah uzwi nka ‘Eddy Kenzo’, ni umwe mu bahanzi bakomeye aho yatwaye ibihembo bitandukanye muri muzika ya Uganda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku ruhando rw’umuziki w’Isi muri rusange.
Bobi Wine na Eddy Kenzo, bari ku mpande ebyiri zitandukanye muri Politike, aho Eddy Kenzo ashyigikiye ubutegetsi bwa Yoweli Kaguta Museveni wanamuhaye umwanya mu buyobozi , naho Bobi Wine akaba ari umukandida washinje ishyaka riri no kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ya 2026.
Uretse ibyo kuba bombi bari ku mpande ebyiri zitandukanye ndetse na Eddy Kenzo akaba ari umwe mu bajyanama ba Museveni, Eddy yahishuye ko nta mutima mubi hagati ye na Bobi Wine ndetse ko amwubaha kandi ibyo batumvikanaho ari ibijyanye na Politiki , ari ko ntaho bihuriye n’ubuvandimwe basanzwe bafitanye.
Eddy yagize ati: “Ndabizi neza ko Bobi Wine aracyankunda. Ikibazo gihari ni uko mfasha umukandida wanjye, Perezida Museveni. Bobi Wine natureke twenyine kuko ndabizi ko tugiye gutsinda amatora n’ikinyuranyo kinini cyane kandi azaguma abeho mu buzima bwiza nk’uko yahoze.”
Eddy Kenzo washinze Big Talent, yagiriye inama Bobi Wine yo kuva mu byo kwiyamamaza, akaguma kure ya Politike , ibintu Bobi Wine atajya akozwa.
Bobi Wine, ni umunyamategeko akaba umuhanzi, n’umunyapolitiki umaze kubaka izina muri Uganda. Bobi Wine yahoze ari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda mu Karere ka Wakiso kugeza ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka rya Politiki rya ‘National Unity Platform’ ari naryo yiyamamarizamo.
Bobi Wine wize amategeko, ku myaka 43 y’amavuko afite kugeza ubu , arifuza kuba Perezida wa Uganda ahigitse Yoweli Kaguta Museveni na we ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza.