Bucyanayandi Emmanuel wagaragaye mu mashusho arimo gusaba umukirisitu amafaranga yavanye kuri banki nk’ikiguzi cyo kugira ngo adapfa yatawe muri yombi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel uvuga ko ari umuvugabutumwa aho akurikiranyweho gukoresha ubuhanuzi nk’uburyo bwo kwambura abantu amafaranga no kubatera ubwoba.
Mu butumwa bwa RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yagize ati: “Ku bufatanye na polisi y’u Rwanda RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugabutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk’ituro”.
RIB ikomeza igira Iti: “Afungiye kuri Sitasiyoya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
RIB yasoje yibutsa abaturage kudaha agaciro inyigisho nk’izi zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere. RIB na Polisi barihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa.”
Reba hano ubutumwa bwa RIB: https://x.com/RIB_Rw/status/1980562265054064844