Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko igihugu cy’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bamaze gutera intambwe igana ku gukuriranaho ibibangamiye buri gihugu.
Ibi birimo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze ijenoside yakore Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.
Ibi byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, nyuma y’inama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ingingo z’umutekano ziri mu masezerano ya Washington ruzwi nka JSCM.
Iyi nama yabaye hagati yo ku wa Mbere tariki ya 21 no ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2025, nyuma y’iyaherukaga kuba hagati y’itariki ya 17 n’iya 18 Nzeri.
Massad Boulos yagize Ati: “SCM yateye intambwe mu gushyira imbere igitekerezo cy’ibikorwa kigamije gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, gushimangira umutekano mu karere no gufungura amahirwe y’iterambere ry’ubukungu.”
Guverinoma ya Amerika mu itangazo yasohoye, yavuze ko abagize urwego rwa JSCM banongeye gushimangira umuhate wabo kuri gahunda y’ibikorwa bya gisirikare (OPORD).
Iyi OPORD n’iyo shingiro rya gahunda y’ibikorwa [CONOPS] igamije kurandura burundu umutwe wa FDLR yumvikanyweho mu nama ya JSCM yo muri Nzeri.Biteganyijwe ko inama ya kane ya ruriya rwego izabera i Washington hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo.