Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 24 witwa Tugirimana Martin, wasanzwe amanitse mu mugozi muri butike ye yacururizagamo, bikekwa ko yiyambuye ubuzima kubera amadeni menshi yatewe n’imikino y’amahirwe.
Iyi sanganya yabereye mu Mudugudu wa Kibavu, Akagari ka Kagano , Umurenge wa Mukura , mu Isanteri y’Ubucuruzi ya Gakuta kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025 mu masaha y’Ijoro nk’uko bitangazwa na Igihe dukesha iyi nkuru.
Ndayambaje Emmanuel , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, yahamije ayo makuru y’urupfu rwa Martin , agaragaza ko ibyo kuba yiyahuye kubera amadeni yari afite babikomora ku baturage batanze amakuru.
Yagize ati:”Nyuma yo gusanga yiyahuye mu mugozi , abaturage batubwiye ko wasanga yiyahuye bitewe n’amadeni yari abafitiye kuko yakundaga kubaka amafaranga akayajyana mu mikino y’amahirwe izwi nka ‘Betting’ cyane bakamurya”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa , yaboneyeho gusaba abaturage kutajya baheranwa n’ibibazo bafite ngo bigere n’aho bibambura ubuzima agaragaza ko bakwiriye kujya basanga Ubuyobozi akaba ari bwo bubafasha kubikemura mu buryo bwiza.
Ubusanzwe nyakwigendera Tugirimana Martin w’imyaka 24, avuka muri Karongi , mu Murenge wa Rugabano , Akagari ka Mucyimba , Umudugudu wa Kamonyi.
Amakuru avuga ko umurambo wahise ujyanwa gusuzumirwa ku Bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro mbere y’uko ushyingurwa.