Nyuma y’uko habaye igerageza ry’ihirikara ry’ubutegetsi mu gihugu cya Nigeria perezida Bola Tinubu yirukanye General Christopher Musa, wari Umugabo Mukuru w’Ingabo za Nigeria.
Nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa Perezida mu by’itangazamakuru, Sunday Dare, izi mpinduka “zigamije gukomeza gushimangira umutekano n’ikwirakwizwa ry’ubunyamwuga mu ngabo za Nigeria.”
Perezida Tinubu yahise ashyiraho abayobozi bashya mu nzego z’ingabo mu buryo bukurikira:
- General Olufemi Oluyede wasimbuye General Musa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo.
- Major General W. Shaibu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zo Ku ubutaka
- Air Vice Marshall S.K. Aneke yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zo mu kirere
- Rear Admiral I. Abbas yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zo mu mazi (Navy).
- Major General E.A.P Undiendeye yakomeje ku buyobozi bw’urwego rushinzwe ubutasi bw’ingabo.
Perezida Tinubu yashimiye abayobozi basimbuwe, ariko anasaba abashya gushyira imbere ubunyangamugayo, ubufatanye n’ubunyamwuga, kugira ngo barinde igihugu cyabo n’amahoro y’abaturage.
Izi mpinduka zatangiye gukurikizwa ako kanya, mu gihe Leta ya Nigeria ikomeje guhakana amakuru avuga ko habaye cyangwa hateguwe coup d’état, ivuga ko igihugu gifite ituze kandi umutekano urinzwe.