Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga arimo kugaruka ku basirikare b’igihugu cy’Uburundi bivugwa ko bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru.
Aya makuru aravuga ko aba basirikare bazira kwishyuza amafaranga bakoreye ubwo barimo bafasha igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu guhangana n’umutwe wa M23 ubwo washakaga gufata umugi wa Goma na Bukavu muri Kivu zombi.
Aba basirikare banahoze mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe bwari bugamije kugarura amahoro muri Somalia, amakuru avuga ko mbere yo guhanishwa kiriya gihano bagombaga gusanga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo mu ntara ya Muramvya aho yagombaga kuremesha inama ngo bamubaze aho amafaranga yabo yarengeye.
Icyakora iyo nama byarangiye itabaye, bahitamo gushaka indi nzira bishyurizamo. Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Pacifique Nininahazwe, yatangaje ko yahawe amakuru y’uko bariya basirikare bahise bahabwa “igihano cyo kuzenguruka u Burundi bwose n’amaguru.”
Amakuru avuga ko aba mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 22 Ukwakira bari bamaze kugera mu yahoze ari intara ya Ruyigi, ndetse ko urugendo rw’igihano cyabo rukomeje.
Kuva mu mwaka 2023 u Burundi bwohereje mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bataillon zibarirwa muri 19, bakaba baragiye gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23.
Gusa kugera ubu biragoye kugenzura neza ukuri kwaya makuru cyane ko igisirikare cy’Uburundi cyangwa leta y’iki gihugu ntacyo baravuga kuri aya makuru.