Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi biravugwa ko yaba yamaze kwirukana burundu abasirikare batatu bo ku rwego rwa ba Jenerali mu ingabo z’igihugu(FARDC).
Abo byemejwe ko birukanwe!
- Gen. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC (FARDC)
- Lt. Gen Franck Ntumba wahoze akuriye ibijyanye n’igisirikare muri Perezidansi
- Général de Brigade Katende Batubadila Benjamin wahoze ari umuyobozi wungirije w’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Tshisekedi
Guhera muri Kanama ya 2025 aba basirikare uko ari batatu bafunzwe bashinjwa gucura umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Ubuyobozi bw’umutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi buherutse kwambura aba bose abasirikare bari bashinzwe kubacungira umutekano bubohereza ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo za FARDC, nyuma yo kubashinja kujya mu mutwe ugambiriye guhirika ubutegetsi buriho.
Amakuru kandi avuga ko aba bagabo mu minsi iri imbere bashobora kugezwa imbere y’ubutabera bakaburanishwa ku byaha bakekwaho, ndetse byitezwe ko mu gihe byaba bibahamye bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
Tshisekedi kuri ubu ari mu rugamba rukomeye rwo kwikiza bamwe mu bashobora kumubangamira mu miyoborere ye aho bamwe mu basirikare bakomeje gufungwa no kwirukanwa mu gisirikare .