Muri iki Cyumweru gishize sosiyeti y’Abafaransa , TotalEnergies yemeje ko igiye gusubukura ibikorwa bayo byo gucukura gazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike.
Iki gihugu kiri gukora ibishoboka ngo imishinga yo gucukura gazi isubukurwe nubwo mu majyaruguru y’igihugu hakomeje kuba impungenge z’ibitero by’abajihadiste.
Maputo kandi iherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete ya ENI yo mu Butaliyani, kandi Perezida wa Mozambike ategerejwe ku cyicaro gikuru cya sosiyeti ya Exxon Mobil yo muri Amerika kugira ngo ateze imbere undi mushinga wa gatatu.
Umuyobozi mukuru wa Total Energies, Patrick Pouyanné, yari yabikomojeho mu mpera za Kamena, ariko ubu byashyizwe ku mugaragaro aho Total Energies yatangarije Agence France Presse (AFP) ko igiye gusubukura umushinga munini wa gazi i Cabo Delgado, muri Mozambique.
Umushinga wo gucukura gazi izaba iri mu bwoko bwa Liquified Natural Gaz (LNG) w’iyi sosiyete y’igihangange y’Abafaransa, uravanaho itegeko rya “force majeure” ryatangajwe nyuma y’igitero kinini cy’abajihadiste cyagabwe mu mujyi wa Palma, cyahitanye abantu barenga 800 mu 2021 bituma ibikorwa bihagarikwa.
Umushinga wa gazi washowemo agera kuri miliyari 20 z’amadolari. TotalEnergies ubu itegereje uburenganzira bw’abayobozi ba Mozambique bivugwa ko nabyo bitazatinda kuko Perezida Daniel Chapo ubwe yari yasabye ko umushinga usubukurwa.
Kugirango ibi byose bishoboke byagizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zoherejwe muri Mozambique muri Nyakanga 2021 zifasha Igisirikare cya Mozambique kwirukana abajihadiste basaga nk’abigaruriye Intara ya Cabo Delgado irimo iyi mishinga minini ya gazi.
Nubwo bimeze bityo muri Nzeri ya 2025 abarwanyi baba abajihadiste bagabye igitero banica abasivili bane mu gitero bagabye mu mujyi wa Macomia mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique ibyatumye abantu bongera kwibaza ku mutekano waka gace.