Ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje ko nta gahunda bafite yo kuva mu migi ibiri y’ingenzi bigaruriye ya , Bukavu na Goma iherereye muri Kivu zombi.
Ibi AFC/M23 yabitangarije i Doha muri Qatar, aho imaze igihe igiranira ibiganiro na Leta ya Kinshasa.
Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize impande zombi zohererejwe umushinga mushya w’amasezerano yerekeye ku “gusubizaho ubutegetsi bwa Leta”.
Leta ya Congo imaze igihe isaba ko kugira ngo isinyane amasezerano ayo ari yo yose na AFC/M23 ari uko uriya mutwe wava mu bice byose ugenzura, ubusabe abarwanyi bawo bakunze gutera utwatsi bavuga ko badashobora kuva iwabo ngo bagire ahandi bajya.
Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize AFC/M23 yongeye gushimangira ko idashobora kuva mu mijyi ya Goma na Bukavu no mu tundi duce igenzura.
Uyu mutwe ahubwo ngo wasabye Kinshasa “kwemera” kandi igafatanya n’ubutegetsi bwayo bwigenga, ibisobanuye ko uriya mutwe ufite gahunda yo gusigasira ubuyobozi wamaze gushinga mu burasirazuba bwa RDC.
Umutwe wa M23 wafashe Goma mu mpera za Mutarama 2025, nyuma y’iminsi mike inafata Bukavu.
Nyuma yo gufata iyi mijyi, AFC/M23 yahise ishyiraho inzego zirimo ba Guverineri b’Intara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, ba Meya b’imijyi, Polisi n’izindi.
Umwe mu ntumwa z’uyu mutwe uri mu biganiro i Doha yeruye ko “Tuzakomeza kuyobora utu duce twabohowe kugira ngo haboneke ituze n’iterambere”.
Uyu kandi yasobanuye ubutegetsi bwabo nk’urukuta rwo kurwanya ruswa ya Leta ya Kinshasa no kunanirwa guhagarika imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.