Kuri uyu wa Gatatu wa tariki 29 Ukwakira 2025, urukiko rukuru rwa gisirikare ruri mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kinshasa, rwakatiye Sergent-Chef Sarah Ebabi wo mu ngabo za leta igihano cy’umwaka umwe usubitse kubera imyitwarire itajyanye n’amahame y’akazi ka gisirikare yagaragaweho.
Sergent-Chef Sarah Ebabi yajyanwe mu rukiko nyuma yo kugaragara mu mafoto asomana n’umukunzi we yambaye impuzankano y’igisirikare cy’igihugu.
Iri tegeko risobanura ko uyu musirikare wari umaze iminsi afunze kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishije azafungurwa by’agateganyo ariko akazaba asabwa kutongera gukora ikindi cyaha gihanwa n’amategeko mu gihe cyose igihano cye kitararangira.
Nyuma y’itangazo ry’urubanza, hagaragaye amashusho y’abantu benshi bari hanze y’urukiko bishimye kubera ko yari hafi gufungurwa kugira ngo yitegure ubukwe bwe buteganyijwe kuri uyu wa Gatanu wa tariki 31 Ukwakira 2025.
Mbere yo guhamwa n’icyaha, Sarah Ebabi, w’imyaka 29, umaze imyaka 10 mu ngabo za leta, yabwiye urukiko ko afite abashyitsi 400 batumiwe mu bukwe bwe buteganyijwe kubera ku wa Gatanu bityo ko yarekurwa
Yavuze ati: “Ngomba kwitegura iki gikorwa gikomeye mu buzima bwanjye, cyikaba n’ishema ku gisirikare. Ndasaba [Perezida w’urukiko] ko mwamfungura, ndi umwere.”
Iyi nkuru iri mu zigaruriye imbuga nkoranyambaga mu minsi mike ishize aho abantu batandukanye bagiye bayitangaho ibitekerezo bamwe bagaragaza ko ntacyo bitwaye mu gihe abandi bavugaga ko yarengereye.