Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko itari kumwe n’icyifuzo cy’u Bufaransa cyo kuba hafungurwa ikibuga cy’inde cya Goma cyafunzwe kubera imirwano ikomeye yahabereye igihe umutwe wa M23 wigaruriraga iki kibuga.
Guverinoma y’u Rwanda ibishingira ku kuba impande zirebwa n’ibibazo byatumye gifungwa atari ho ziri kuganirira bityo imyanzuro yo kugifungura itakabaye iganirirwa cyangwa ngo ifatirwe aho mu Bufaransa.
Ibi perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yabisabye mu nama yo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari yaberaga i Paris.
Macron yavuze ko mu byumweru biri biri imbere, iki kibuga cy’indege kigomba gufungurwa kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri mu cyumweru kandi ko ubusugire bw’ubutaka bwa RDC buzubahirizwa.
Ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe ko mu byumweru biri imbere, tuzafungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri. Ni indege nto bitewe n’ubushobozi. Bizakorwa hubahirizwa ubusugire bwa RDC kugira ngo indege za mbere z’ubutabazi zijyeyo bidatinze.”
Amakauru yemeza ko muri iriya nama hakusanyirijwe miliyari 1,5 z’Amayero (miliyari 1,7$) yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara imaze imyaka ine isakiranya Ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa M23, agaragaza ko kugira ngo imfashanyo n’ubundi butabazi bigere ku bagizweho ingaruka n’intambara ari ngombwa ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa, kugira ngo indege z’ubutabazi zijye zikigwaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru, yagaragaje ko u Bufaransa atari bwo bufite mu nshingano ibijyanye no kuba kiriya kibuga kiri mu gace kagenzurwa na AFC/M23 cyafungurwa.
Ati: “Ku bijyanye n’ikibuga cy’indege cya Goma, muribuka ko kiri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23. Rero twebwe aho duhagaze nk’u Rwanda ni uko tumenya ko ibyemezo bifatwa mu murongo w’ibiganiro by’uburenganzira bwa muntu, kubera ko aho ari ho Guverinoma ya Congo na AFC/M23 bamaze igihe bicaye mu rwego rwo kuganira uko bashakira igisubizo iki kibazo. Rero ni muri ubwo buryo byakorwamo hamwe n’ubuyobozi bufite ikibuga cy’indege cya Goma, si hano i Paris ikibuga cy’indege cyafungurirwa, kubera ko abantu barebwa n’ikibazo badahari.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe kandi yagaragaje ko ikibazo kijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi cyaganiriweho i Paris gikwiye gushingira ku bijyanye n’uko umutekano wifashe, agaragaza ko biriya bikorwa bitakunda mu gihe Guverinoma ya RDC ikomeje kwica agahenge binyuze mu kwifashisha za drone n’indege z’intambara mu kurasa ibirindiro bya M23 ndetse no ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.