Imyigaragambyo yakomeje kwiyongera mu mijyi mikuru ya Tanzaniya kuri uyu wa Gatanu wa tariki 31 Ukwakira 2025, aho abashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yo ku wa Gatatu yarimo uburiganya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu wa tariki 31 Ukwakira 2025, mu ijambo ryanyujijwe kuri televiziyo y’igihugu, Jenerali Jacob John Mkunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzaniya, yavuze ko amategeko agomba kubahirizwa kandi ko abari inyuma y’imvururu zibera mu gihugu bagomba kubibazwa.
Amagana y’abigaragambya bambutse umupaka binjira muri Kenya, bafunga imihanda, batwika ibintu ndetse bangiza n’amafoto ya Perezida Samia Suluhu Hassan ku mihanda.
Abigaragambya bashinja Leta kubuza abaturage ubwisanzure, aho umwe mu bayobozi bakuru b’abatavuga rumwe na Leta afunzwe, undi akaba yaraciwe mu bikorwa byo kwiyamamaza, ibintu byongereye cyane amahirwe ya Perezida Samia yo kongera gutsinda amatora.
Umujinya wafashe indi ntera nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora itangiye gutangaza ibyavuye mu matora, aho Samia yari amaze kubona hafi 95% by’amajwi mu Ntara ya Mbeya mu Majyepfo ashyira uburengerazuba. Abadepite b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batangaje ko aya matora yarimo uburiganya.
Nyuma yaho, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzaniya, Jenerali Jacob Mkunda, yashinje abo yise abashaka kugusha igihugu mu kaga kwangiza umutungo no kubangamira abaturage mu gihe cy’amatora.
Amasasu yumvikanye mu mujyi wo mu Majyaruguru wa Mwanza, mu gihe n’i Dodoma no mu murwa mukuru wa Dar es Salaam havuzwe imvururu, aho ubu hashyizweho ibihe by’umutekano ukomeye kandi imihanda minini myinshi yafunze.
Samia yagiye ku butegetsi mu mwaka 2021, aba umugore wa mbere uyoboye Tanzaniya, nyuma y’urupfu rw’amayomera rwa Perezida John Magufuli warimo gukora impinduka nyinshi mu gihugu.
Perezida Samia yahoze ashimwa cyane kubera imiyoborere ye, ariko nyuma ubutegetsi bwe bwatangiye gushinjwa kunanirwa kurengera no gucecekesha abamunenga.