Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukwakira 2025, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ahagana saa saba z’amanywa umusirikare ufite ipeti rya Capitaine mu gisirikare cya Congo, (FARDC) yarashwe n’ushinzwe kumurinda ahita apfa.
Ibi byabereye ahitwa Ngululu muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu ya Ruguru nyuma y’uko aba bombi batumvikanye maze uwari ushinzwe kurinda uyu musirikare ahitamo kumurasa agwa aho.
Amakuru yemeza ko aba bombi bapfuye amafaranga y’agahimbaza musyi aho uyu musirikare yashinjaga uwo yari ashinzwe kurinda kuyarya ntayamugezeho bizamura amakimbirane bityo.
Urubuga actualite.cd ruvuga ko nyuma y’urupfu rw’uriya musirikare, abaturage bagize ubwoba batangira guhunga ako gace.
Amakuru akomeza avuga ko avuga ko uriya musirikare yaje gufatwa na bagenzi be, akaba ategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera ngo abazwe kuri ibyo yakoze.
Muri iki gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari imirwano n’umutekano muke uterwa n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo Congo ufatanya n’igisirikare cya Congo.
Ni mu gihe kandi AFC/M23 ikomeje guhanga n’indege z’igisirikare cya Congo ziganjemo izitagira abapiloti hagamijwe kongera kwigarurira imigi yafashwe n’umutwe wa M23.
Gusa ibiganiro byo kugarura umutekano birakomeje haba Doha ndeste n’ibiri kugirwamo uruhare na leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.