Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri iki Cyumweru tariki 2 Ugushyingo 2025, yatangaje ko igisirikare cya Amerika gishobora koherezwa muri Nijeriya cyangwa kigakora ibitero by’indege kugira ngo gihagarike ubwicanyi buri gukorerwa Abakirisitu.
Abajijwe niba yatekereza kohereza ingabo ku butaka cyangwa gukora ibitero by’indege muri Nijeriya, Trump yabwiye abanyamakuru bari kumwe na we mu ndege ya Air Force One yemeje ko bishoboka
Yagize ati: “Birashoboka. Ntekereza ibintu byinshi. Bari kwica abakirisitu benshi muri Nijeriya. Bari kubica ari benshi cyane. Ntituzemera ko ibyo bikomeza kuba.”
Trump yabivuze ku mugoroba wo ku Cyumweru ubwo yasubiraga i Washington avuye mu rugo rwe rwo kuruhukiramo muri Leta ya Florida leta iherereye mu Majyepfo y’uburasirazuba bwa Amerika.
Ku wa Gatandatu, Trump yari yatanze umuburo ko ashobora gufata ingamba za gisirikare kuri Nijeriya niba icyo gihugu gifite abaturage benshi muri Afurika kidafashe ibyemezo bikomeye byo guhagarika iyicwa ry’abakirisitu.
Iyi mvugo ya Trump yo kuba hafatwa ingamba za gisirikare yaje umunsi umwe nyuma y’uko ubutegetsi bwe busubije Nijeriya ku rutonde rw’ibihugu byihariye bihangayikishije ku bijyanye no guhonyora uburenganzira bwo gusenga. Ibindi bihugu biri kuri urwo rutonde birimo u Bushinwa, Myanmar, Koreya ya Ruguru, Uburusiya n’u Buhinde.