Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yirukanye Minisitiri w’Imari w’igihugu nyuma y’amezi abiri gusa amushyizeho, bikomeza umuvundo udasanzwe mu mpinduka za kenshi mu myanya ikomeye ya guverinoma y’iki gihugu gishya ku isi.
Televiziyo y’igihugu ‘South Sudan Broadcasting Corporation’ yatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ko Kiir yakuye Athian Diing Athian ku mwanya wa Minisitiri w’Imari, ashyiraho Barnaba Bak Chol ngo amusimbure.
Abasesenguzi bavuga ko Kiir akunze guhindura kenshi abayobozi bakuru mu gisirikare no muri guverinoma mu rwego rwo gukomeza kugenzura ubutegetsi, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’intambara z’imbere mu gihugu ndetse n’ibihuha bijyanye n’uzamusimbura.
Kiir ayobora guverinoma y’inzibacyuho kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge bwayo kuri Sudani mu mwaka wa 2011, mu gihugu gikennye kandi cyaranzwe n’intambara z’urudaca.
Amatora yari ateganyijwe yaburijwemo inshuro ebyiri, kandi Riek Machar, Visi Perezida wa Mbere akaba n’umwanzi wa Kiir w’igihe cy’intambara yo hagati ya 2013 na 2018, yashinjwe ubugambanyi mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Nta mpamvu zijya zitangazwa ku cyiba cyatumye umuntu runaka akurwa ku mwanya. Uyu wakuwe ku nshingano akaba ari Minisitiri w’Imari wa munani kuva mu mwaka 2020.
Barnaba Bak Chol, wasimbuye Athian, yari yarigeze gufata uwo mwanya igihe gito amezi atandatu gusa mbere y’uko na we yirukanwa muri Werurwe umwaka 2024.