Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu misozi y’i Mulenge, nyuma y’imirwano ikaze yahuje izi nyeshyamba n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Nk’uko byemezwa n’amakuru y’imbere aturuka mu duce twabereyemo imirwano kuva iki Cyumwwru cyatangira. MRDP-Twirwaneho yigaruriye uduce twa Rwitsankuku na Bicumbi, two muri teritware ya Fizi.
Iyi mirwano yateye impungenge abaturage, nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rw’umvikanye muri ibi bice byatumye abaturage benshi bahunga.
Abatangabuhamya bemeza ko hari abasirikare benshi bagaragaye mu duce twari twarigaruriwe n’ingabo za leta, bivuze ko habayeho gusubira inyuma ku ruhande rwa FARDC n’ingabo z’u Burundi bafatanyije.
Ibi bitero bikurikirana n’imirwano yatangiye kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho wari watangiye ibikorwa byo kwirwanaho usatira ibirindiro by’ingabo za Leta.
Umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho yatangaje ko “intambara ikomeje mu rwego rwo kubohora abaturage b’akarere k’i Mulenge, bashyizweho igitutu n’ingabo z’u Burundi.”
Ku wa kabiri w’iki cyumweru, abaturage ba Minembwe bakoze imyigaragambyo yamagana ingabo z’u Burundi, bazishinja gufunga imihanda no kubabuza gucuruza no kugera ku masoko.
Ibi bikorwa byari bimaze iminsi bigaragaza umwuka mubi hagati y’abaturage n’izi ngabo. Nta tangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa FARDC cyangwa Leta ya Kinshasa ku bijyanye n’iyi mirwano.
Ariko abasesenguzi mu bya gisirikare bemeza ko gukomeza kwigarurira ibice bikomeye ku ruhande rwa MRDP-Twirwaneho bigaragaza intege nke ku ruhande rurwanirira Leta ya Congo.