Igihugu cya Senegal cyanze gusibirirwamo uburyo kigomba kwishyura ingazanyo yacyo aho cyemeza ko cyaba ari igisebo ku gihugu nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko.
Ibi byari byatangajwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) nk’uko gisanzwe kibigenza ku bihugu byananiwe cyangwa byagowe no kwishyura inguzanyo byabashe.
Igihugu cya Senegal mu mwaka ushize cyari gifite imyenda ingana na miliyari 1.8 z’amadolari ariko nyuma y’isuzuma ryakozwa n’ubutegetsi bwa Bassirou Diomaye Faye wasimbuye Macky Sall bwemeje ko hari indi atarizwi bituma imyenda igera kuri miliyari 11 z’amadolari.
Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko yagize Ati: “IMF irimo kutugira inama yo kongera kuvugurura iyi myenda idasanzwe ishyaka rya Macky Sall ryasigiye igihugu. Icyo twabwiye abafatanyabikorwa bacu ni uko tutifuza ivugururwa ry’imyenda kuko byaba ari ikimwaro kuri Sénégal.”
Yongeyeho Ati: “Byaba bisobanura ko Sénégal ari umunyeshuri mubi wafashe amafaranga y’inguzanyo agamije kuyiba. Twababwiye ko iki gihugu ari igihugu cy’ubutwari, igihugu cy’ishema, ko Abasenegali bazahagarara mu cyimbo cyabo kandi bakiyakira nk’igihugu gifite agaciro.”
IMF ivuga ko ku musozo w’umwaka ushize, imyenda yose ya Leta, irimo n’iy’ibigo bya Leta, yari igeze kuri 132% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), harimo 4% by’amafaranga igihugu cyari kibereyemo abo mu gihugu imbere.
Umuyobozi w’itsinda rya IMF, Edward Gemayel, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro bizakomeza mu byumweru biri imbere kandi ko Sénégal ifite ubushake bwo kugabanya imyenda yayo.
Gemayel yongeyeho ko isesengura ry’ubushobozi bwo kwishyura imyenda, rikiri gukorwa, ari ryo rizagaragaza niba koko hakenewe ivugururwa ryo kwishyura imyenda.
Ariko kugira ngo Sénégal ibone amafaranga y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, igomba gufata ingamba zigaragaza ko ishobora gushyira imyenda yayo ku murongo ushoboka w’ubwishyu, nk’uko IMF ibisaba.