Mu ijoro rya keye igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) cyagabye ibitero by’indege bitagira abapiloti muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro rya AFC / M23 ryamaganye mu buryo bukomeye ibitero bya drone bidasiba bikomeje kugabwa n’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Iri tangazo ryagiraga Riti: “Ibi bitero binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano, byongeye kwibasira abaturage b’abasivili mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki 10 Ugushyingo, rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Ugushyingo 2025, kuri iyi nshuro ahitwa Luki, muri Teritwari ya Masisi.”
Mu guhangana n’ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira inzirakarengane, AFC / M23 ivuga ko itamagana gusa aya makosa yagiye akorwa, ahubwo yongeye gushimangira ubwitange budasubirwaho bwo kurinda no kurengera abasivili, bamaze igihe bibasirwa n’Ingabo za Kinshasa.
Ibi bije nyuma y’uko i Doha muri Qatar hakomeje ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 bigamije kugera ku masezerano y’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Aya masezerano kandi aherekejwe n’ay’Urwanda ndetse na Congo azasinyirwa muri Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika ndetse akaba ahagarariwe n’iki gihugu anagamije kugarura amahoro n’umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari.