ku gicamunsi cy’ejo ku wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2025, mu karere ka Nyamasheke, inzu y’umuturage witwa Kabagwira Selaphine yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka n’ibyari biyirimo byose, bifite agaciro ka Miliyoni 3,2Frw.
Iri sanganya ryabaye saa cyenda z’amanywa (15h00) mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge aho abaturage abahise batabara vuba na bwangu ariko hatikiriramo byinshi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge bwahamirije itanagazamakuru ko iyo nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Yavuze ko bifite agaciro ka Frw 3,262,000. Icyateye inkongi birakekwa ko ari amashanyarazi no kuba bari banasharije battery ya telefoni hakoreshejwe kuyizirikaho insinga.
Uyu muryango uri gushakirwa aho uba ucumbikiwe nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
Ibyari biri muri iyi nzu byabaruwe bihabwa agaciro k’amafaranga ni igisenge, amabati, amadirishya, inzugi, imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho byo mu nzu birimo amasafuriya, intebe, ibitanda hamwe n’ibiribwa.
IVOMO: UMUSEKE