Umuyobozi w’Ubutegetsi bw’Imbere mu gihugu (Home Secretary), mu gihugu cy’u Bwongereza, Shabana Mahmood, ubwo yaniraga n’inteko ishinga amategeko yagaragaje ko hagomba gufatwa ibihano ku bihugu byanze gucyura abaturage babyo baje ku butaka bw’igihugu nta byangombwa.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere wa tariki 17 Ugushyingo 2025, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abantu ibihumbi baza muri iki gihugu nta byangombwa byumwihariko bavuye ku mugabane wa Afurika.
Ibi bihugu birimo Angola, Namibia na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) aho biteganyijwe ko bizakurirwaho Viza kandi ku baturage babyo bari mu byiciro bitandakanye nk’abarwiyemezamirimo, ndetse n’abasura iki gihugu.
Mahmood yavuze ko igihe kigeze ngo u Bwongereza bukomere ku mategeko yabwo: “Nabwiye amahanga ko kutagarura abaturage banyu bikorwa bihabanye n’amategeko bizazana ingaruka. Ubutumwa bwanjye burasobanutse mwakire abaturage banyu cyangwa muhagarikwe kwinjira mu Bwongereza.”
Amategeko mashya ateganya ko “Uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza ku mpamvu z’umuryango buzajya buhabwa gusa abafite abantu ba hafi cyane mu muryango w’uwutuye mu Bwongereza.”
U Bwongereza kandi burateganya kuvugurura amategeko arengera uburenganzira bwa muntu, harimo n’ingingo ya 8 y’Itegeko ry’Uburenganzira ku Muryango (ECHR), ikunze gukoreshwa mu manza z’abashaka ubuhungiro.
Kuri ubu ibihugu by’i Burayi na Amerika bihanganye n’ibibazo by’abimukira biganjemo abava ku mugabane wa Afuruika aho benshi baca mu mazi magari mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Benshi muri aba baba bahunze ibibazo by’ubushomeri mu bihugu byabo, umutekano muke ndetse n’ihohotera gusa hari n’abagenda kubera ubutamenya bizera ko muri ibyo bihugu hari ubuzima bwiza.