Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo habe amatora azashyiraho Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o yazitiwe mu kwiyamamaza.
Samuel Eto’o, wari umaze igihe ayobora FECAFOOT, yari yifuje kongera kugaruka mu buyobozi ariko ahura n’imbogamizi zituruka ku kibazo cy’ubwenegihugu bwe.
Amatora ategerejwe kuba tariki ya 29 Ugushyingo 2025, akazabera mu Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba FECAFOOT, aho hateganyijwe gutorwa Komite Nyobozi izayobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu myaka ine iri imbere.
Eto’o, wari umukandida umwe rukumbi, yabwiwe ko atemerewe kwiyamamariza kuyobora FECAFOOT kubera ikibazo cy’ubwenegihugu bwe.
Nk’uko amategeko agenga ubwenegihugu muri Cameroun abivuga mu ngingo ya 31 y’amategeko avuga ibyerekeye ubwenegihugu, ivuga ko umuntu ufite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu atemerewe kugira ubwenegihugu bwa Cameroun.
Eto’o, ufite ubwenegihugu bwa Espagne, yashatse kwiyamamariza kongera kuyobora FECAFOOT, ariko iyi ngingo yaje kumugaragariza ko atemerewe gukora ibyo kuko atari umwenegihugu w’ukuri wa Cameroun.
Samuel Eto’o, wakiniye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi nka FC Barcelona na Inter Milan, yabaye ikimenyabose ku rwego rw’Isi kubera ukuntu yagize ibihe byiza muri ruhago.