Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yongeye kugaragaza impungenge ku mikorere y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’uko ritangaje mu buryo bwagutse umukino wa CAF Champions League ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani izakiramo MC Alger.
Uyu mukino wa Champions League, wo ku munsi wa mbere mu Itsinda C, uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu saa Cyenda z’amanywa.
FERWAFA ibinyujije kuri konti yayo ya X, yatangaje ko iki ari cyo gihe cya mbere u Rwanda rugiye kwakira umukino wo ku rwego rwa CAF Champions League, isaba abantu kuza ari benshi “bashyigikira iterambere rya ruhago Nyafurika.”
Iki cyemezo cyakiriwe nabi na KNC, cyane ko ku munsi umwe Gasogi United izaba yakiriye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ukomeye wa shampiyona.
Mu kiganiro yagiranye na Isibo FM, KNC yavuze ko ibyo FERWAFA yakoze bigaragaza “ubuswa n’ubugenzuzi budakwiye urwego nka rwo.”
Yagize ati: “Ntekereza ko FERWAFA yakabaye itangaza ibyerekeye Ikipe y’Igihugu, kuko ibyo mu makipe ya shampiyona bitari mu nshingano zayo. Uyu munsi ntibyumvikana uko batangaza umukino w’ikipe itari Amavubi, ku munsi na twe dufite umukino wacu. Abakunzi ba Gasogi bazaza kudushyigikira, n’aba Kiyovu bizagendera uko.”
Yakomeje ashimangira ko uruhare rwa FERWAFA rugomba kugumana ubunyamwuga n’ukwitandukanya na politiki: “Federasiyo yacu ikwiye gukura, ikava mu bintu by’abatabigize umwuga. Bashobora kuba babikoze ku mpamvu za politiki, ariko politiki bagomba kuyivana mu mupira w’amaguru.”
Ku rundi ruhande, ikipe ya Al Hilal SC, kimwe na El-Merrikh zombi zo muri Sudani zamaze kwemererwa na CAF kuzakina shampiyona y’igihugu y’u Rwanda umwaka w’imkino 2025/26.