Ingabo za Repubulika ya Demokarsi ya Congo(FARDC) zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo biravugwa ko bigaruriye agace ka Katoyi nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ibashyamiranyije n’umutwe wa M23.
Umugi wa Katoyi uherereye muri Teritwari ya Masisi. Kuri ubu imirwano irakomeje hagati y’impande zombi mu bice bya Teritwari ya Walikale, Masisi, na Rutshuru.
Nk’uko ubuyobozi bukuru bw’ingabo bubitangaza, ngo ibi byagezweho nyuma yo gufata ibindi bice, birimo Kazinga, Kasheke, na Bibatama nyuma yo gutsinda umutwe wa M23.
Mu ijoro rya kereye ryo kuri uyu wa Kabiri wa tariki 19 Ugushyingo 2025, kandi byavuzwe ko inyeshyamba za AFC / M23 zafashe imidugudu ya Kasheke na Bituna mu Murenge wa Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umutwe wa M23 wabigezeho nyuma yo gutsinda umutwe wa Wazalendo Ukorana n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) mu mirwano ikaze.
Ibi biri kuba mu gihe i Doha muri Qatar ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibiganiro biri kujya mbere mu rwego rwo gusinya amasezerano y’amahoro byose bigamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.