Ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2025, ni bwo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Than yageze mu murwa mukuru Kinshasa muri Republika ya Demokarasi ya Congo nyuma yuruzinduko yagiriye mu Rwanda.
Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Than yari mu Rwanda ku munsi w’ejo wa tariki 20 Ugushyingo 2025, agirana ibiganiro na perezida wa Repbulika y’u Rwanda Paul Kagame. Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro.
Yagize Ati: “Ndashimira umuvandimwe wanjye akanaba inshuti yanjye, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko rwe mu Rwanda ndetse n’ibiganiro bitanga umusaruro twagiranye. U Rwanda rurashima cyane ubufatanye bukomeye dufitanye na Leta ya Qatar ndetse n’ubucuti bwihariye bukomeje kuyobora ubufatanye bwacu.”
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko yiteguye gukomeza intambwe yaterewe mu ruzinduko rwa Emir wa Qatar no guteza imbere ibikorwa by’ingenzi bihuriweho ku bw’inyungu z’u Rwanda na Qatar.
Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Than ubwo yageraga i Kinshasa nyuma yo kuva i Kigali, yakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Nd’jili na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.
Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, yatangaje ko uruzinduko rwa Emir wa Qatar rugamije “gushimangira umubano n’ubukungu hagati ya RDC na Qatar, ibihugu bibiri by’inshuti.”
Igihugu cya Qatar kiri mu biri kugira uruhare mu kunga Leta ya Congo n’umutwe wa M23 ndetse no gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ndetse nagace k’Ibiyaga bigari muri rusange.