Chelsea iri mu bihe byiza nubwo idafite uyu mukinnyi. Mu mikino itandatu ya shampiyona baheruka gukina batamufite, batsinze ine muri yo. Ubu bari ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Premier League, bakaba barushwa na Arsenal amanota atandatu.
Maresca yavuze ko nubwo ikipe imeze neza, kumubura bigira ingaruka:
“Mwese murabizi uko tuba twumva twitonze iyo Cole ari mu kibuga. Ni umukinnyi ushobora guhindura umukino mu gihe gito. Icyakora, ikipe irimo kwitwara neza kandi tugomba gukomeza gushaka ibisubizo.”
Ku rundi ruhande, umutoza yanashyize ku ruhande ibihuha by’uko Axel Disasi yaba agiye gusubizwa mu ikipe nkuru, asobanura ko uwo myugariro akomeje kwitozanya n’abato ndetse nta gahunda ihari yo kumusubiza mu ikipe ya mbere.
Chelsea irateganya kwakira Barcelona ku wa kabiri, nyuma yo gusura Burnley ku wa Gatandatu, hanyuma igakina na Arsenal ku itariki ya 30 Ugushyingo. Kugeza ubu, ibyo byose bizaba nta Palmer ifite.