Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kuri uyu wa Gatandatu zatangaje ko zizashora asaga miliyari 1 y’Amadorali mu kongera ibikorwa remezo bya AI na serivisi zikoreshwa na AI hirya no hino muri Afurika, hagamijwe gufasha ibihugu kugera ku ntego byihaye .
Minisitiri w’intebe wa UAE, Saeed Bin Mubarak Al Hajeri, yatangaje “uburyo bushya bwa AI ku nyungu z’iterambere” mu nama y’abakuru b’ibihugu bya G20 yabereye i Johannesburg, avuga ko iyi gahunda izazana ikoranabuhanga rya AI mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi, n’imyiteguro yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
“Duha AI agaciro nk’inganda z’ejo hazaza, kandi tukayibona nk’ishingiro ry’ejo hazaza ry’abantu. “Ni yo mpamvu igihugu cyacu kiri kwihutisha udushya kugira ngo twongere umusaruro no guteza imbere ubukungu bw’isi, dufite ubushake bukomeye bwo guteza imbere AI iboneye kandi irimo bose ku nyungu z’abatuye isi bose.”
UAE ni kimwe mu bihugu byashoye imari nyinshi muri Afurika. Ubucuruzi hagati yayo na Afurika mu mwaka 2024 bwageze kuri miliyari $107, byiyongereyeho 28% ugereranyije n’umwaka wabanje, kandi ishoramari ryayo muri Afurika hagati y’umwaka 2020 na 2024 ryarengeje miliyari $118.
Abu Dhabi irimo gushora imari nyinshi muri AI, harimo no kubaka kimwe mu birindiro binini ku isi by’amasosiyete akora ibijyanye n’ikoranabuhanga rya data-centre bifashishwa ikoranabuhanga ryo muri Amerika.
UAE si umunyamuryango wa G20, ariko yatumiwe mu nama na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, uyakiriye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.