Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 23 Ugushyingo 2025, mu gihugu cya Tuniziya hatangiye imyigaragambyo yo kwamagana imiyoborere ya perezida w’iki gihugu Kais Saied.
Ni imyigaragamyo yiganjemo abanyamakuru, abaganga, abakozi ba za banki, ndetse n’abakora mu mirimbo y’ubwikorezi kandi iri kugenda ikwira hirya no hino mu gihugu aho abari kuyikora bamagana umukuru w’iki gihugu washyize igihugu cyose mu biganza bye.
Abigaragambyaga bari bambaye imyenda yirabura berekana umujinya n’agahinda aho bagiraga bati: “Akarengane kageze ku musozo. “Nta bwoba, nta gutinya, imihanda ni iy’abaturage.”
Ibi byerekana ubukana bw’akajagari ka politiki n’ubukungu muri Tuniziya kandi bigira urugero runini ku mbaraga za Saied, wafashe ubutegetsi mu mwaka 2021.
Amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Saied, imiryango ishingiye ku baturage n’abanyamakuru bose bashinja Saied gukoresha ubutabera n’igipolisi mu guhangana n’abamunenga.
Mu kwezi gushize, imiryango itatu ikomeye irengera uburenganzira bwa muntu yatangaje ko inzego zashyize ku ruhande ibikorwa byawo kubera ko bakekwaga gufashwa n’amahanga.
Amnesty International yavuze ko gukandamiza imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu kwageze ku rwego rukomeye aho imiryango imwe itegamiye kuri leta yafunzwe indi ufungirwa imitungo yatumaga ibaho.
Abatavuga rumwe na leta bavuga ko Saied yangije ubwigenge bw’ubutabera. Mu mwaka 2022 yakuyeho Inama Nkuru y’Ubutabera kandi akuraho abacamanza benshi ibikorwa abashinzwe uburenganzira n’amashyaka byamaganye nk’icyemezo cya coup d’état.