Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wageneye inkunga igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ya gisirikare irimo ibikoresho bitari ibyo kwica ibikazahabwa imitwe y’ingabo iba mu bikorwa by’ubutabazi.
Iyi ni inkunga igiye gutangwa ku nshuro ya Kabiri aho bwa mbere yemejwe mu mwaka 2023, yagenewe Brigade ya 31 y’ubutabazi bwihuse ikorera muri Kindu. Muri rusange, inkunga y’u Burayi kuri FARDC ubu ingana na miliyoni 30 €.
Iyo bagiye kwakira yo ingana na miliyoni 10 z’Ama-Euro. Nk’uko byatangajwe n’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi , iki cyemezo gishya kigamije kongerera ubushobozi FARDC mu gusohoza inshingano z’ibanze, harimo kurengera abaturage no kugarura ubuyobozi bwa leta.
Iyi nkunga bivugwa ko izaba ikubiyemo ibikoresho byoroshya kuyobora ingabo no kugenzura, kunoza uburyo bwo kohereza ubutabazi, ndetse n’ibikoresho byo gukora amarondo yo kugenzura ku mipaka yo ku mazi. Ibikoresho bya mbere biteganijwe ko bizoherezwa mu mpera za 2026.
Ubumwe bw’u Burayi buvuga ko iki gikorwa kigaragaza ubushake bw’ibihugu by’u Burayi mu kuvugurura inzego z’umutekano muri DRC n’umusanzu wabwo mu nzira y’amahoro.
Ku rundi ruhande umutwe wa M23 ukomeje kwicuma wigira imbere , nko mu ijoro ryakeye wigaruriye agace ka Kilungutwe ko muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu mirwano AFC/M23 yafatiyemo intwaro nyinshi. Usibye Kilungutwe, AFC/M23 yanafashe agace ka Kimbili ko muri Teritwari ya Shabunda aho ingabo za Kinshasa zari zimaze icyumweru zihungiye .
IVOMO: ACTUALITE.CD