Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) zifatanyije na Wazalendo kuri uyu wa Mbere wa tariki 24 Ugushyingo 2025, bongeye kwigarurira umujyi wa Buhimba.
Ni umujyi uherereye muri Gurupoma ya Waloa Yungu ( Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’umunsi umwe wigaruriwe n’umutwe wa M23 kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano muri Walikale avuga ko inyeshyamba za AFC / M23 zasubiye inyuma zerekeza Kasopo. Abaturage bahungiye mu bihuru batangaje ko bumvise ibisasu bikabije ku wa Mbere.
Kuri ubu, biravugwa ko FARDC (Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) na Wazalendo bongeye kwigarurira Buhimba. Nta makuru arambuye aratangazwa ku bijyanye n’iyi mirwano cyangwa abayiguyemo.
Ku rundi ruhande , Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uherutse gutangaza ko wageneye inkunga igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ya gisirikare irimo ibikoresho bitari ibyo kwica ibikazahabwa imitwe y’ingabo iba mu bikorwa by’ubutabazi.
Iyo bagiye kwakira yo ingana na miliyoni 10 z’Ama-Euro. Nk’uko byatangajwe n’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi , iki cyemezo gishya kigamije kongerera ubushobozi FARDC mu gusohoza inshingano z’ibanze, harimo kurengera abaturage no kugarura ubuyobozi bwa leta.
Iyi nkunga bivugwa ko izaba ikubiyemo ibikoresho byoroshya kuyobora ingabo no kugenzura, kunoza uburyo bwo kohereza ubutabazi, ndetse n’ibikoresho byo gukora amarondo yo kugenzura ku mipaka yo ku mazi. Ibikoresho bya mbere biteganijwe ko bizoherezwa mu mpera za 2026.