Iyo urose igare Munzozi Zawe Akensi ni Imana Iba Yagusuye Ngo Ikwereke Icyo Ishaka ko Uhindura Mububuzima Bwawe bitagenda, kuko Mu ijambo ry’Imana Mugitabo cya YOBUBU33:14-17 HAranditswe ngo :
14.Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.15.Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo,16.Ni ho yumvisha amatwi y’abantu, Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha,17.Kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye, Ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe.
Aya masomo nandi menshi ahishura ko Munzozi zacu Ariho Imana Itwigishiriza Kandi Ikatuburira Kubyo ishaka ko tumenyako Byenda Kutubaho.Niyo mpamvu nshaka ko umenya izi nzozi 10 zihishura Icyo Imana Iba Ishaka Kukwigisha Munzozi zawe,
1. Kurota utwaye igare ariko rikanga kugenda
→ Bivuga karande yo kudatera imbere, gukora cyane ariko ntuhinduke.
→ Icyo utangiye ntikizamuka kubera imbaraga zikuziritse.
2. Kurota utwaye igare ryangiritse ibyuma byaryo cyangwa rigasenyuka
→ Ibi birakumenyesha ko mivumo yo gusenyuka kw’inzira z’ubugingo, gahunda zawe ziba zidashobora kugera aho ushaka.
→ Imbaraga zikurwanya mu buryo bw’umuryango.
3. Kurota igare ridafite amapine
→ Bivuga ko hari inzitizi za karande zituma udashobora gutera intambwe nshya.
→ Ntuhabwa amahirwe, cyangwa nibyukoze bigahindurwa ubusa .
4. Kurota utwaye igare ku muhanda muremure cyane
→Bivuga ko Icyo uri gukora kizakugora cyane kubera imivumo y’umuryango, cyangwa inzugi zafunzwe.
→ Inzira yawe iragukururira imihangayiko.
5. Kurota igare rigwa kenshi urimo kuritwara
→ Ni ikimenyetso cyo gutsindwa no gusubira inyuma, ibyo ukubiseho byose bikagaruka inyuma.
→ Hari ibintu by’umuryango bikubuza kuba stable( kubaho neza).
6. Kurota igare ryibwe cyangwa ryakuvanyweho
→ Bivuga ukwamburwa imigisha.
→ Hari imbaraga zica ibyari bikubereye cg bikugenewe.
7. Kurota utwaye igare uri mu mwijima
→ Iyo ni karande y’amatorero y’umurage, ibintu bitagaragara ariko bikugenza mu mwijima.
→ Bishobora kumvikanisha ubuhumyi bw’umwuka n’inzira zifunze.
8. Kurota utwaye igare ku musozi ucuramye
→ Bivuga intambara ikomeye y’imivumo yo mu muryango:
-
kuvangirwa,
-
guhora urwana n’ibitagushobokera,
-
intambwe zose ziri hejuru cyane kuburyo wiyuha akuya ariko ugahomba.
9. Kurota utwaye igare ukarivaho ukitura hasi
→ Ni ikimenyetso cyo gucibwa intege no gutakaza ibintu by’ingirakamaro.
→ Karande yo kutamara ibintu, kunanirwa guhagarara ku byo watangiye.
10. Kurota utwaye igare uri wenyine mu buryo buteye ubwoba
→ Bivuga kubaho mu mibereho bitewe n’imivumo yo kudahabwa abantu bagufasha.
→ Akenshi biba bihuza n’inyatsi, karande yo kubura abakuvugira cyangwa abagutera inkunga.
Icyo bisobanura muri rusange
Inzozi z’igare mu mwuka zikunda guhuzwa n’ibi:
-
Gutera imbere gake cyane
-
Gukora cyane ariko ntu jyere kubyo ushaka
-
Kuba hari imbaraga z’umuryango z’imivumo ziguca intege
-
Gukurwaho imigisha
-
Inzira z’amahirwe zifunze
-
Guhorana intambara mu rugendo rw’ubuzima
- UKENEYE KANDI GUSHAKA UMUSHUMBA CG UWABISIGIWE UGATANGA IGITAMBO UGAKORERWA DELIVERENCE
- PASTOR EMMA 0788426918 TUGUFASHE