Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Ndayizeye Isaïe, yagarutse ku mabwiriza agenga abaririmbyi b’Itorero aherutse gusohorwa, avuga ko yashyizweho mu rwego rwo gufasha abanyetorero gukura.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rikorera kuri murandasi, ku kicaro gikuru cy’Itorero ADEPR, kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ukuboza 2025.
Umushumba w’Itorero ADEPR, yavuze ko amabwiriza yasohotse avuga ku abaririmbyi n’amatsinda y’abaririmbyi akumira abari munsi y’imyaka 18 kwemererwa kuba abahanzi ku giti cyabo no kuririmba muri korali nkuru, asobanura ko byose bigamije kurera abo bana kugira ngo bazagere mu bukure baratojwe.
Rev. Isaie ayagize Ati “Runo rubyiruko, tuzakomeza kurere impano zarwo banakoreshwe mu ivugabutumwa, ariko kumuha rya zina ngo abaye umuvugabutumwa w’umuririmbyi ubasha kubikora ari wenyine ku buryo tumwohereza mu gitaramo cyangwa mu giterane runaka nti byakunda.”
yanavuze ko kwima uburenganzira abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’abagaragayeweho ingengabitekerezo yayo ndetse n’abafite ibyaha bidasaza, bigendanye n’ubusembwa bafite.
Yongeyeho ko mu isezerano rya kera hari ibyaha umuntu yakoraga bikamuteza inenge yo kuva mu murimo akora, Ati “Ni byiza ko abantu bumva ko hari ibyaha umuntu akora akabyihana akaba umukirisito mwiza ariko hakaba hari imirimo yo ku ruhimbi aba atacyemerewe gukora. Hari ibyaha umuntu akora bikamusigira umugayo ku buryo aba akwiye gukomeza gufashwa mu rugendo.”
Ku wa 17 Ugushyingo, nibwo Itorero ADEPR ryashyize hanze amabwiriza avuga ko, nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kuba umuhanzi ku giti cye, cyangwa ngo aririmbe muri Korali nkuru.
Aya mabwiriza, anavuga ko ntawakatiwe n’inkiko azira ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’ingengabitekerezo yayo, n’ibyaha bidasaza, wemerewe kuba umuririmbyi muri Korali zo muri iri Torero.