Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yamaze kugera i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byemejwe na perezidansi y’u Burundi aho yemeje ko Evariste Ndayishimiye yageze muri Amerika, ndetse ko akihagera yakiranwe ubwuzu n’Abarundi bahaba.
Perezidansi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yashyize hanze amafoto yerekana Ndayishimiye yakirwa n’abaturage batageze ku icumu, barimo abana bamuhaye indabyo.
Kuri uyu wa Kane wa tariki ya 4 Ukuboza 2025, ni bwo ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bazemeza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Kamena uyu mwaka.
Ni umuhango uzayoborwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Ameriak Donald Trump nk’uko byatangajwe mu binsi mike ishize n’ibiro bya perezida wa Ameriak ‘White House’.
Usibye Ndayishimiye, abandi bamenyekanye ko bagomba kwitabira uriya muhango barimo Perezida William Ruto wa Kenya unayoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na João Manuel Lourenço wa Angola unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.